Iyo Komine yahawe iyi mitungo yitwa Thiberville, ikaba ituwe n’abaturage 1800 gusa mu Majyaruguru y’u Bufaransa.
Roger Thiberville w’imyaka 91 yapfuye tariki 23 Kanama uyu mwaka. Byaje kumenyekana ubuyobozi bwa Komine ya Thiberville buhamagawe na noteri wari warasabwe n’uwo musaza, kuzatanga iyo mitungo ikandikwa kuri iyo Komine.
Meya wa Thiberville, Guy Paris yavuze ko agaciro k’umutungo uwo musaza yabasigiye gakubye gatanu ingengo y’imari basanzwe bakoresha mu mwaka. Yavuze ko bagiye kwifashisha iyo mitungo bubaka ibikorwa remezo by’ingenzi bikenewe.
Uwo musaza nta hantu na hamwe bigaragara ko yari afitanye isano na Komine ya Thiberville uretse kuba bitiranwa gusa. Ntabwo yigeze ahaba mu buzima bwe.






Loading comments...
Tanga igitekerezo