{Umugabo witwa James Oyira ndetse n’umukobwa w’imyaka 17 utatangajwe amazina ye bitewe n’uko akiri muto, bari mu maboko ya polisi bashinjwa urupfu rw’umwana w’amezi atatu wagwiriwe n’urukuta agapfa bitewe n’uko aba babiri basambanaga barwegamyeho.}

Umuyobozi wa Polisi yo mu gace ka Kati mu karere ka Amuru, Patrick Jimmy Okema yemeje aya makuru, maze asobanura ko koko uyu mwana yapfuye azize urukuta rukozwe mu kirahure rwahiritswe n’abakoraga imibonano mpuzabitsina barwegamyeho.

Uruhinja rwitabye Imana bivugwa ko ari urw’uwitwa Alfred Nyeko, nawe ukurikiranweho icyaha cy’uko yabatije urugo rwe ngo barusambaniremo kugeza n’aho umwana we abigendeyemo.

Uyu muyobozi wa Polisi asobanura ko aba basambanaga bazahanwa n’itegeko rihana uwateye urupfu rw’umwana ukiri muto, naho se w’uyu mwana wapfuye we ahanirwe uburangare no kudaha agaciro ibintu.

Nyina w’uru ruhinja witwa Harriet Acan ntiyari mu rugo ubwo ibi byabaga.

Mu kwisobanura imbere ya Polisi, James Oyira ubusanzwe ukora akazi k’ubumotari yavuze ko ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina atari azi ko uyu mwana aryamye inyuma y’igikuta kandi ngo no kuba igikuta cyahirimye ntiyari abigambiriye ahubwo ni impanuka nk’izindi.

Ubuyobozi bwa Polisi kandi bwamenyesheje ko iperereza rigikomeje.

[email protected]