Aba banyabigwi mu gusiganwa ku maguru bahagurukiye ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ku wa 25 Ukuboza, barusoreza mu ka Rusizi ku Mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi ku mugoroba wo ku wa 30 Ukuboza 2022, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Bakihagera bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet.

Mu rugendo rwabo banyuze mu Turere 10 turimo Nyagatare aho bahagurukiye, Gicumbi, Burera, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi basorejemo.

Umunyarwanda wihebeye ibikorwa byo kugenda n’amaguru, Rurangwa Joseph, Abanyamerika Aaron David Lammi na Jeffrey Jackson Karb, bari mu babaherekeje mu rugendo rwabo rwamaze iminsi itanu.

Kimwe na bagenzi be bagendanye, hari aho birukaga n’amaguru, ahandi bakagenda ku igare.

Bahuriraga n’Umunyamerika Luke Forelle n’Umunya-Canada Elliot Berenger aho bagomba gusoreza buri munsi.

Rurangwa ni we wagize igitekerezo cyo kubazana mu Rwanda kugira ngo bahakorere agahigo mu kwiruka ku maguru.

Luke na Elliot bashyizeho agahigo ko kwiruka ibilometero 500 bava ku mupaka umwe bagana ku wundi mu Rwanda.

Mu 2021 ni bwo bashyizeho agahigo katumye bandikwa muri Guiness des Records, aho birutse ibilometero 750 mu masaha atandatu mu gihe cy’iminsi icyenda muri Iceland. Akari gasanzweho kakozwe mu minsi 10 n’amasaha 12.

Mu Rwanda na ho ni bo bageze ku gahigo ko kwiruka ibilometero 500. Bakoze uru rugendo bereka amahanga ibyiza bitatse u Rwanda rwatumye bongera guca agahigo ku rwego rw’Isi mu gukora ingendo ndende mu gihe gito “World Guiness book of records long distance running challenge”.

Luke Forelle yatangarije IGIHE ko batangiye urugendo kuri Noheli bavuye i Nyagatare berekeza i Rusizi kugira ngo bese aka gahigo bari bariyemeje.

Yagize ati “Twatangiye kuri Noheli duhagurukira ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Twahuye n'abaturage benshi batwereka urugwiro aho bamwe bazaga tugafatanya urugendo cyane abana bato. Twarabikunze cyane.”

“Ubwo twesheje aka gahigo tugiye gutegura irushanwa ryo guteza imbere impano hano mu Rwanda.”

Mugenzi we Elliot Barenger yahishuriye Abanyarwanda ko kugira ngo wese umuhigo nk'uwo besheje bisaba gukora imyitozo ihoraho ukaruhuka ndetse ukigirira n'icyizere.

Rurangwa uri mu babaherekeje yavuze ko urugendo rwabo rwari ingenzi mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.

Ati “Bizatuma nibagera iwabo bashobora kubara inkuru zerekeye u Rwanda nk’ahantu habereye ubukerarugendo.’’

Yavuze ko iki gikorwa gishobora kuba ngarukamwaka ku buryo n’Abanyarwanda bajya bacyitabira bihoraho ndetse n’abandi banyamahanga bakakizamo.

Umunyamerika Luke Forelle n’Umunya-Canada Elliot Berenger baciye agahigo ko kwiruka ku ntera y’ibilometero 500 banyura mu bice bitandukanye by’u Rwanda aho bavuye ku Mupaka wa Kagitumba bagera ku wa Ruhwa mu gihe cy'iminsi itanu
Bakigera ku Mupaka wa Ruhwa bari bafite akanyamuneza
Aba banyabigwi bakigera ku Mupaka wa Ruhwa, bakiriwe na Meya w'Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet
Luke Forelle na Elliot Berenger bishimanye n'ababaherekeje mu rugendo rwanyuze mu turere 10 tw'u Rwanda
Nyuma yo gusoza urugendo rurerure babanje kuruhuka ubwo barusozaga
Umunyarwanda wihebeye ibikorwa byo kugenda n’amaguru, Rurangwa Joseph, yaherekeje aba banyabigwi aho banyuze hose
Mu nzira hari aho bageraga bagafata impamba mbere yo gukomeza urugendo