Uyu mugabo witwa Tumwebaze Joachim yari atuye mu Mudugudu wa Mubanda D, mu gace ka Ryeru, yatewe icyuma mu ijoro ryo ku wa 28 Gicurasi 2026.

Amakuru yatangajwe na Polisi agaragaza ko Tumwebaze yagiranye amakimbirane akomeye n’ukekwaho kumwica, bitewe n’inyama bagombaga gusangira. Amaze kumutera icyuma yahise acika.

Nyuma yo gukomereka bikomeye, Tumwebaze yahise ajyanwa kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Rubirizi kugira ngo yitabweho, ariko abaganga basanga yamaze kwitaba Imana.

Polisi yavuze ko yahise igera aho icyaha cyabereye ikusanya ibimenyetso, mbere yo kohereza umurambo mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rugazi kugira ngo ukorerwe isuzuma rizagaragaza icyateye uru rupfu.

Umuvugizi wa Polisi muri aka gace, SP Tayebwa Apollo, yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe ukekwaho gukora iki cyaha.

Yasabye umuntu wese waba afite amakuru ashobora gufasha mu guta muri yombi ukekwaho ubu bwicanyi kuyageza kuri sitasiyo ya Polisi imwegereye.

Yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anashimangira ko inzego z’umutekano ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo ukekwaho icyaha afatwe vuba.

SP Tayebwa Apollo, yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe ukekwaho gukora iki cyaha