Buri munsi ugahora uvuga nzo nzoga ejo, icyumweru kikihirika ukaraba mu maso gusa ukitera make-up ukaba waka mu maso abantu bakagira ngo n’ahandi ni uko, kandi se byahe byokajya ko unyura ku bantu bakipfuka ku mazuru! Uyu ashobora kuba atari wowe, ariko ukaba izi inshuti ibayeho muri ubu buzima ukagira ngo ni ibisanzwe.
Si buri gihe umuntu witwara gutya biba ari ibisanzwe kuri we, kuko binashoboka ko ari ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe afite, ahubwo akaba akeneye ubufasha! Nawe niba ukubita iminsi koga byarakunaniye, ba uretse kugenda nkubwire igishobora kuba kibitera n’uko watandukana na byo.
Mu busanzwe, Ablutophobia ni ubwoba bukabije bwibasira umuntu bikamuviramo kugira ikibazo cyo mu mutwe cyo gutinya koga, ndetse n’ibindi byose bifitanye isano no kwiyuhagira.
Ubu bwoba bushobora kuba bwaraturutse ko bihe bibi byabaye ku mwana ariko bifitanye isano no koga, nka kumwe abana benshi banga koga ugasanga umubyeyi cyangwa undi umurera aramukubita cyane, aramutonganya cyane cyangwa se aramuserereza akoresheje amagambo mabi amuziza kwanga koga. Icyo gikomere umwana ashobora kugikurana bikamuviramo no kuzarinda asaza yanga koga.
Niba utarakubitiwe kwanga koga, ushobora kuva ari ibisanzwe ariko ababizi barabizi! Ikinyamakuru Healthline gishyirwaho inkuru z’ubuzima, cyanatangaje ko izindi mpamvu zatuma umuntu abaho afite ubwoba bwo koga ari ibindi bintu bibi byaba byaramubayeho mu bwana ariko bifitanye isano no koga, nko kuba yaragerageje kubikora mu mazi menshi akenda kurohama, cyangwa se nko kuba yaratswitswe n’amazi ashyushye cyane agiye koga.
Impinduka ziba mu mikorere y’ubwonko nk’igihe umuntu yagize ibirimo impanuka zamuteye ibikomere, na byo bishobora gutuma hakorwa imisemburo ku buryo butari ku murongo, bigatuma utangira kugira ubwoba no ku bintu bitari ngombwa ugatangira gutinya ibirimo koga.
Ibi bikubaho nk’igihe iyo mpanuka yaguteye ibirimo ihungabana cyangwa ibikomere, igice cy’ubwonko kizwi nka ‘Amygdala’ gifite mu nshingano kuringaniza ibirimo amarangamutima kigatangira gukora cyane ku rugero rudakwiye.
Ikindi ni uko umuntu atangira gusaza, ihuzanzira ry’imyakura ijyana ikanavana amakuru ku bwonko izwi nka ‘Neurotransmitters’ ritangira guhinduka, imisemburo irimo uwa Serotonin na Dopamine igira uruhare mu kuringaniza amarangamutima ya muntu na yo igahindura imikorere, ibigira uruhare mu gutuma abantu bakuze bisanga bagira ubwoba mu buryo bworoshye no ku bintu bitari ngombwa, burimo n’ubwo kwiyuhagira.
Niba nawe uhise wumva wibasirwa n’ubu bwoba, ugirwa inama yo kugana abaganga bakaba babanza kugusuzuma bakareba ko nta birimo ibibazo tuvuze haruguru byabuguteye, yaba ari ibivurwa n’imiti bisanzwe nka bimwe watewe n’ibikomere byaturutse ku mpanuka ukavurwa, byaba kandi byaratewe n’ibindi byakubayeho nko mu bwana bikagutera ihungabana, abo baganga bakakugira inama yo kugana inzobere mu mitekerereze zikakugira inama bigendanye n’imiterere y’ibyakubayeho.





Loading comments...
Tanga igitekerezo