Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umugabo apfakaye, aba afite ibyago byo guhita apfa vuba, cyane cyane mu mezi atandatu akurikira urupfu rw’umugore we.

Bumwe muri ubwo bushakashatsi ni nk’ubugaragara ku rubuga rw’Ikigo gishinzwe Ubuzima muri Amerika, National Institutes of Health. Bwakorewe ku bantu 2.263.888 bo mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Suède, u Buyapani na Israel.

Bimwe mu byo bwagaragaje ni uko iyo abantu bamaze gupfakara, ibyago byabo byo guhita na bo bapfa byiyongera ku kigero kiri hagati ya 50% na 90% mu mezi ya mbere atandatu akurikira gupfakara kwabo, ugereranyije n’ibyago byo gupfa abandi bacyubatse bafite.

Bugaragaza kandi ko abapfakaye ariko bakarokoka ibyo bihe bibi byo mu mezi atandatu ya mbere akurikira gupfakara kwabo, bakomeza kugirwaho ingaruka mbi n’urupfu rw’abo bari barashakanye nabo, ku buryo n’ubundi bya byago byo gupfa vuba kwabo bitavaho burundu, ahubwo bigabanyuka nibura bikagera ku kigero cya 15% ugereranyije n’abubatse.

Muri uru rugendo, abagabo ni bo benshi baba bafite ibyago byo gupfa vuba nyuma yo gupfakara, kuko biri ku kigero cya 23%, ugereranyije n’uko biba bimeze ku bagore kuko bo biba biri ku kigero cya 4%.

Kuba abagabo bagira ibyago byinshi byo gupfa nyuma yo gupfakara biterwa n’impamvu zitandukanye.

Mu busanzwe, uburyo imibiri y’abagabo yubatsemo, byo ubwabyo birahagije ngo biyishyire mu kaga ko kuba bapfa vuba ugereranyije n’abagore. Ibi biterwa no kuba umugabo agira ‘Chromosomes’ X akomora kuri nyina na ‘Chromosomes’ Y akomora kuri se.

‘Chromosomes’ wazigereranya n’ububiko bw’ingirangingo fatizo (Genes) z’umubiri w’umuntu, ari na zo zigira uruhare mu gukura kwe, imikorere y’umubiri we n’ibindi.

Umugabo agira ‘Chromosomes’ XY, mu gihe umugore we agira ‘Chromosomes’ XX akomora ku babyeyi be bombi.

Siyansi igaragaza ko kuba abagabo bagira ‘Chromosomes’ XY, uko bakura imibiri yabo igenda itakaza za ‘Chromosomes’ Y, ibibagiraho ingaruka mbi zirimo kuba imibiri yabo itakaza ubudahangarwa mu buryo bworoshye ugereranyije n’abagore, mu gihe ku bagore bo za ‘Chromosomes’ XX zitajya zitakara, ibituma nubwo umugore yasaza zikomeza kuba nk’izishyigikirana ku buryo gutakaza ubudahangarwa bw’umubiri we bitihuta cyane nko ku mugabo.

Ibi bikubitana n’uruhurirane rw’uburyo abagabo benshi bahurizaho mu mibereho yabo ya buri munsi burimo kutita ku mirire iboneye, bigatuma iyo bamaze gupfakara byoroshye ko bapfa vuba ugereranyije n’uko bigenda ku bagore bapfakaye.

NCBI igaragaza ko mu busanzwe, abagore ari bo benshi bita cyane ku mibereho ya buri munsi ituma umuntu agira ubuzima bwiza bakitabira cyangwa bagashishikariza abagabo babo kujya kwivuza iyo barwaye no kugira imirire iboneye.

Abagore kandi bita ku bijyanye no kwirinda imico yashora umuntu mu migenzereze mibi nko kunywa ibiyobyabwenge n’ibirimo itabi ndetse n’ibindi bibi.

Abagabo kandi ni bo benshi babaho bishingikirije ku marangamutima y’abagore babo ugasanga bafite ubuzima bwiza bakibana, ibituma umugabo iyo amaze gupfakara byoroha ko yibasirwa n’ibirimo agahinda gakabije ntiyiyiteho, ndetse akishora muri bimwe twavuze haruguru nko kunywa inzoga nyinshi no kutarya neza, umubiri we ugatakaza ubudahangarwa kurushaho.

Muri uko gutakaza ubudahangarwa bw’umubiri, nibwo byoroha ko umugabo wapfakaye yibasirwa n’indwara zirimo iz’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’izindi byoroha ko zimuhitana vuba kubera kwa kutiyitaho kwe.