Aya masezerano y’ibanze arimo ibijyanye no guhagarika intambara, gufungura umuhora wa Hormuz mu gihe cy’iminsi 60 y’ibiganiro bizakurikiraho ariko ikibazo cya gahunda ya Iran y’intwaro za nucléaire gisigara mu bigomba gukomeza kuganirwaho.

Nyuma yo kwemeranya ayo masezerano y’ibanze Trump yanditse kuri Truth Social ati “Amasezerano n’Ubutegetsi bwa Kiyisilamu bwa Iran ubu yararangiye,”

Ku rundi ruhande ariko Abanya-Iran bo bagaragaza ko bitwaye neza muri iyo ntambara imaze iminsi 108 kuko yabashije kwihagararaho imbere ya Amerika na Israel.

Hari bamwe mu basezenguzi bagaragaza ko Amerika kuva muri Iran cyangwa guhagarika intambara bitewe no kuba yaratsinzwe cyangwa yarananiwe kugera ku ntego yatangiranye urugamba.