{Abasore bo mu itsinda rya Active bamaze kumenya icyo kwamamara mu muziki ari cyo, kuvugwaho mu buryo bwose bushoboka. }

Nyuma yo kuvugwa cyane mu ntambara y’amagambo na Miss Rwanda Aurore Kayibanda bivuye ku ndirimbo “Udukoryo Twinshi”, ubu inkuru yabaye kimomo yakwiye Kigali yose ni uko Derek, ari mu rukundo na Sandra Teta, wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB 2011, akaba yaranakundanaga n’umuhanzi Prince Kid.

Ibi biravugwa n’abamaze iminsi bababonana bagendana, basohokana baza kurebana ku kazi n’ibindi ababazi bahamya ko ari urukundo.

Umwe mu bo tutifuje gutangaza amazina agira ati “Maze iminsi mbona Derek aza kureba Sandra ku kazi bakagendana, sha barakundana rwose”.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yabazaga uyu musore iby’urwo rukundo, Derek yabanje gukubita agatwenge, asubiza aseka nk’utunguwe agira ati “Ego ko mwabikuye he se? Ehhhh …ntacyo nabivugaho, nta kintu nabivugaho gusa, ntabwo ari ukuvuga ko …ariko nta kintu nabivugaho.”

Abajijwe niba afite umukunzi cyangwa ntawe afite, Derek yongeye gukubita igitwenge asubiza atuje avuga ko afite umukunzi. Yagize ati “Ntabwo ndi njyenyine, mfite umukunzi, yaba ari Sandra yaba n’undi gusa uwo turi kumwe navuga ko mwishimiye.”

N’ubwo ateruye neza ngo atangaze niba koko iyi nkuru ari iy’impamo cyangwa se ari ibihuha, iki gisubizo Derek yatanze gishyira abantu mu rujijo, ariko kikanumvikanisha amarangamutima ye.

Ku rundi ruhande, Teta, wemera ko ari umufana w’aba bahanzi, we avuga ko abibonamo nk’ikintu gisanzwe. Teta unemera ko ajya agendana n’aba basore ariko ashimangira ko ari ubucuti busanzwe, akavuga ko abantu babinomo urukundo rudasanzwe babikabiriza.

Yagize ati “Kuba nakunda indirimbo zabo cyangwa kuba nabafana ni nk’uko nakunda n’iz’undi muhanzi wakora indirimbo nziza cyangwa yanyuze si ukuvuga ko hari ikindi kibyihishe inyuma cyane ni ibintu bisanzwe ni uko mu maso y’abantu bari kugendera ku bintu ntazi.”

Teta Sandra na Derek ibintu bimeze neza

Byagiye bivugwa ko uyu Sandra yagiye akururukana na Tizzo, wo muri Active, ariko Tizzo we avuga ko “ari inshuti yabo, bisanzwe!”

Gusa andi makuru agoye kwemeza ashimangira iby’uru rukundo avuga ko haba hari imwe mu ndirimbo aba basore bahimbye bagendeye ku by’urukundo rwa Derek na Sandra.

Teta yinjiye mu rukundo na Derek nyuma yo gutandukana na Prince Kid banamaranye igihe kinini

Iby’uru rukundo rwemezwa ruvugwa hagati ya Derek na Miss Sandra ni kimwe mu byakunze kugarukwaho nk’impamvu nyamukuru yateje ugutandukana kw’uyu mukobwa Teta na Prince Kid, nubwo bombi batifuje kugira icyo babivugaho basobanura ko basanga ari impamvu zabo bwite.

Sandra Teta yagaragaye cyane ubwo yitabiraga amarushanwa atandukanye ya ba Nyampinga by’umwihariko aya Nyampinga w’u Rwanda aheruka kuba mu 2012, akanaserukira igihugu hanze ku bw’ubwiza.

Uyu mukobwa ugaragaraho uburanga n’igikundiro, yabaye kandi umutoza wa benshi mu bakobwa bagiye batsindira amarushanwa ya ba Nyampinga mu Rwanda.

Kuvuga ko nyuma ya Prince Kid Sandra Teta yaba akundana na Derek harimo abatahita babyiyumvisha neza, ariko kuba uyu mukobwa yaba akundana n’umusore ufatwa nk’uyoboye itsinda rya Active riri guca ibintu muri Kigali mu ndirimbo nka “Uzansaza”, “Lift”, “Pole”, “Aisha” n’izindi hari abandi bo batabibonamo igihendo habe na busa.